Migi yamanitse inkweto

Migi yamanitse inkweto

 Jul 31, 2023 - 09:48

Mugiraneza jean Baptiste utazirwa Migi yasezeye ku gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, nibwo Mugiraneza jean Baptiste bakunze kwita Migi yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:"Muraho neza nshuti bavandimwe? Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire ku bihe twanyuranyemo.

"Buri kintu kigira igihe cyacyo, kuri njye iki nicyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi, Dukomeze tujye imbere."

APR FC niyo kipe Migi yakiniye igihe kinini

Mugiraneza jean Baptiste yakiniye amakipe atandukanye aho yamenyekaniye muri La Jeunesse mu 2006, yerekeza muri APR FC mu 2007. Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yayikiniye kugeza mu 2015 yerekeza muri Azama FC yakiniye umwaka umwe agahiga agaruka mu Rwanda muri Kiyovu Sports.

Kiyovu nayo ntiyayitinzemo kuko mu 2016 yerekeje muri Gor Mahia yo muri Tanzania akayikinira imyaka ibiri, mu 2018 agaruka muri APR FC yavuyemo nyuma y'umwaka umwe yerekeza muri KMC yo muri Tanzania.

Iyi KMC Migi yayikiniye kuva mu 2019 kugeza mu 2022 yerekeza muri Police FC, akaba ariyo yakiniye umwaka ushize w'imikino mbere y'uko afata ikemezo cyo gusezera ku mupira w'amaguru.

Mugiraneza jean Baptiste kandi yabaye umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi igihe kitari gito, kuko yayikiniye kuva mu 2006 kugeza mu 2020 ubwo yasezeraga mu ikipe y'abanyarwanda.