Messi yemeje ko agiye kwerekeza muri Inter Miami

Messi yemeje ko agiye kwerekeza muri Inter Miami

 Jun 7, 2023 - 15:51

Lionel Messi yatangaje ko yafashe ikemezo cyo kwerekeza muri Inter Miami nyuma y'uko ibyo gusubira i Barcelona byanze.

Lionel Messi yifuzaga gusubira muri FC Barcelona ariko ikibazo cy'ubukungu kiri muri iyi kipe cyatumye amategeko ya La Liga akomeza kubagonga.

Uyu mugabo w'imyaka 35 yamaze gutangaza ko yafashe ikemezo cyo kwerekeza muri Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za America, ariko avuga ko afite ikizere cyo kuzagaruka muri FC Barcelona.

Aganira na Mundo Deportivo yagize ati:"Nari nshyigikiye Barcelona muri uyu mwaka. Ndi umufana wayo.

"Navuganye na Xavi cyane, twaraganiraga cyane. Numvishe ko La liga yatanze uburenganzira ariko ukuri nuko hari byinshi byari bikibura ngo igaruka ryange muri Barcelona rikunde.

"Ntabwo nashakaga gutuma bagurisha abakinnyi cyangwa ngo bagabanye imishahara. Naragerageje."

Messi yakomeje ati:"Mu by'ukuri nashakaga kugaruka i Barcelona, nari mfite izo nzozi.

"Ariko nyuma y'ibyabaye mu myaka ibiri ishize, ntabwo nashakaga kongera kuba mu bihe nk'ibyo, nshyira ahazaza hange mu hazaza h'undi muntu."

Amasezerano ya Lionel Messi muri Inter Miami ni imyaka itatu, hakaba harimo n'ingingo zivuga k'ubufatanye na kompanyi zikomeye nka Apple na Adidas asanzwe yamamariza.

Byagiye bivugwa mu minsi ishize ko ikipe ya Inter Miami ishobora gusinyisha Messi ikamutiza mu ikipe ya FC Barcelona, ariko kugeza ubu ntibizwi niba ayo makuru ariyo.

Inter Miami yahigitse Barcelona na Al Hilal zashakaga Messi(Net-photo)