Meghan Markle yahabwa akayabo kangana iki mu gihe yaba atandukanye na Prince Harry?

Meghan Markle yahabwa akayabo kangana iki mu gihe yaba atandukanye na Prince Harry?

 Jul 31, 2023 - 19:47

Nyuma yuko ibihuha byo gutandukana kwa Meghan Markle na Prince Harry bikomeje gufata indi ntera, ibinyamakuru byibajije ibyo Meghan yakwegukana mu gihe ibyo byaba bibaye.

Bivugwa ko Meghan Markle n'igikomangoma Harry, bari mu bibazo bikomeye by'urushako rwabo.

Noneho, igihombo kinini mu bikorwa byabo by'akazi byatumye bombi batekereza gutandukana. Bivugwa ko batashoboye kwinjiza amafaranga mu mishinga yabo kuva Umwamikazi Elizabeth wa II yapfa.

Meghan Markle na Prince Harry ibihuha bibatandukanya bikomeje kwiyongera

Nyuma yuko ibihuha byo gutandukana bigenda byiyongera, ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangiye kuvuga icyo amasezerano y’ubukungu avuga kuri uyu mukinnyikazi  wa firime w’Umunyamerika, ndetse bikaba bivugwa ko hari amasezerano yagiranye n'ugabo we amuha kwegukana akayabo igihe baba batandukanye. Bivugwa ko ayo masezerano atakiriwe neza n'Umwami Charles III, utemeranya n'umubare w'amafaranga aba bashakanye bumvikanyeho.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo iyi ngingo ivugwa, ivuga ko Meghan agomba guhabwa miliyoni 80 z'amadolari yo kumufasha  kurera abana babo, Lilibeth na Archie.

Ikibazo cy'amafaranga nticyaba ari cyo ikibazo cyonyine muri uku gutandukana, bitewe nuko Harry ubwe ari we waba afite uburenganzira busesuye ku burere bw'abana, kandi iki ni ikintu Markle atemera na gato, bityo akaba ashobora no kuzarwanira kurera abana babo . Uzarera abana, na yo izaba ari intambara ikomeye muri iyi gatanya.

Bivugwa ko umubano watangiye gusenyuka muri 2020, kubera ibibazo by'ubukungu, ibihombo, ndetse n’urupfu rwa sekuru wa Harry, Igikomangoma Philip n'Umwamikazi Elizabeth wa II, ibyo byose bikaba byaratumye aba bombi  batitwara neza mu mishinga yabo y'akazi.

Hagati muri Nyakanga, batakaje amasezerano ya miliyoni 20 z’amadorali na Spotify nyuma yuko podcast ya Meghan, "Archetypes", itinjije amafaranga ahagije kugira ngo yongere ikorerwe igice cya kabiri. Mu gihe firime mbarankuru bakoreye Netflix, "Harry & Meghan," ivuga amateka y'urukundo rwabo mu gihe cyo gutotezwa kw'itangazamakuru, yananiwe guhatana Emmy Awards.

Ubukungu buri mu bibabazo bigiye gutandukanya Meghan Markle na Prince Harry

Ku bijyanye na Harry, ashobora kongera guhabwa ikuzo, kubera ko bivugwa ko Umwami Charles yabwiye uyu  muhungu we muto ko ashobora kongera kubona uburenganzira bwe bwa cyami mu gihe yatandukana n'uyu mugore.

Icyakora, Meghan we arashaka no kugumana izina rye nk'umugore w'igikomangoma, kugira ngo akomeze kuba umwe mu bagize umuryango w'ibwami, kandi ni ko bimeze nubwo gutandukana kwaba.