Megan Thee Stallion yateye utwatsi ibyo aregwa

Megan Thee Stallion yateye utwatsi ibyo aregwa

 May 31, 2024 - 14:46

Nyuma y'iminsi umuraperikazi Megan Thee Stallion agejejwe mu nkiko n'uwahoze ari gafotozi we, na we yamaze kugeza mu rukiko impapuro zitera utwatsi ibyo aregwa byose.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Megan Thee Stallion rirahakana byimazeyo ibirego byose yarezwe n’uwahoze ari gafotozi we Emilio Garcia ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima ndetse no kumukoresha nabi.

Nk’uko urubuga rwa Rolling Stone rubitangaza, abunganizi ba Megan, Mari Henderson na Alex Spiro, bashyikirije urukiko ibyangombwa bavuga ko ibirego byo guhohotera amarangamutima y’uyu mugabo bidafite ishingiro.

Byongeye kandi, inyandiko zasobanuye ko Garcia ari umuhemu urimo kubeshya inkiko kugira ngo amenyekane ndetse ateze imbere umwuga we wo kuririmba wazimiye, agamije gukoresha nabi izina rya Megan kugira ngo agaruke mu binyamakuru.

Muri Mata uyu mwaka, Garcia ni bwo yatanze ikirego arega Megan avuga ko muri Kamena 2020 Megan yamuhatiye kureba uko aryamana mu modoka n’umugore mugenzi we, hanyuma yamara kubibona agatangira kujya amutoteza akeka ko azamushyira hanze.