Umuhanzi wo muri Nigeria, Emmanuel Adewale, uzwi cyane ku izina rya Mayorkun, yagize icyo avuga ku muhanzi mugenzi we, Teni wagaragaje ko amwitayeho.
Nkuko ikinyamakuru DAILY POST kibivuga, nyuma y’amafoto ya Mayorkun yitabiriye ubukwe bwa Davido na Chioma ku wa Kabiri ushize agiye ahagaragara, Teni yakoze amashusho atangaza ko yifuza kurongorwa na Mayorkun.
Muri ayo mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Teni yagize ati:”Mayorkun, nanjye tugiye gushyingirwa."
Mayorkun akibibona, na we yanze kuryumaho maze abinyujije kuri X, yerekana urukundo akunda Teni, aho yanditse ati: "Teni, ndagukunda!”
