Manzi Thierry yakurikiye Mugisha Bonheur muri Libya

Manzi Thierry yakurikiye Mugisha Bonheur muri Libya

 Jul 21, 2023 - 16:45

Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse akaba kapiteni wungirije, Manzi Thierry, yatangajwe mu ikipe ya Al Ahli Tripoli iherutse gusinyisha Mugisha Bonheur.

Ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023 nibwo ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya, yemeje ko yamaze gusinyisha Mugisha Bonheur wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC ndetse akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Kuri uyu wa Gatanu kandi iyi kipe yo muri Libya yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya AS Kigali.

Manzi Thierry yasinyiye ikipe ya Al Ahli

Manzi yerekeje muri Al Ahli Tripoli nyuma y'amezi make yari amaze muri AS Kigali, kuko yayisinyiye muri Gashyantare ubwo yari amaze gutandukana n'ikipe ya Far Rabat yo muri Maroc yari yatangiriyemo umwaka w'imikino 2022/2023.

Uyu musore w'imyaka 26 yazamukiye mu ikipe ya Marine FC yamwerekanye igatuma Rayon Sports imubengukwa, iyi kipe batazira Murera ikaba ariyo kipe yamwubakiye izina cyane mu myaka ine yayimazemo.

Nyuma yo gufasha Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018, mu 2019 Manzi yerekeje muri APR FC. Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yayikiniye kugeza mu 2021, ubwo yerekezaga mu ikipe yitwa Dila Gori, ayimaramo amezi atandatu yerekeza muri Far Rabat ariyo yavuyemo aza muri AS Kigali.

Manzi Thierry yinjiye muri Al Ahli Tripoli asangayo Mugisha Bonheur