Manchester United yubuye gahunda yo kubangamira Arsenal

Manchester United yubuye gahunda yo kubangamira Arsenal

 Jun 21, 2023 - 09:34

Ikipe ya Manchester United iri gutegura gahunda yo gusinyisha Declan Rice wifuzwa cyane n'ikipe ya Arsenal.

Biravugwa ko Manchester United iri kwitegura kujya muri West Ham United yitwaje abakinnyi babiri ndetse no kongeraho amafaranga, ikaba yamukura mu nzara za Arsenal imaze iminsi imwirukaho.

Ikipe ya Arsenal niyo kipe imaze iminsi ivugwa kuri Declan Rice dore ko imaze gutanga ubusabe(bid) inshuro ebyiri, ariko ikaba itarageza ku mafaranga yifuzwa na West Ham United.

Kuba Arsenal itarabasha kuzuza miliyoni 100 z'amapawundi, bishobora gufungurira imiryango andi makipe yifuza Mason Mount arimo na Manchester United.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Telegraph iravuga ko Manchester United yatangiye gutekereza kuri uyu mwongereza, ndetse ikaba itazishyura gusa, ahubwo ikaba iteganya kongeraho n'umukinnyi.

Declan Rice ni imari ishyushye West Ham United ibitse(Net-photo)

Bivugwa ko Manchester United ishobora gukoresha Harry Maguire cyangwa Scott McTominay mu gushaka Declan Rice, aba bakinnyi bombi iyi kipe ikaba yifuza kubagurisha muri iyi mpeshyi.

Umushahara wa Harry Maguire ushobora kuba ikibazo kuri West Ham United, mu gihe bitarasobanuka neza niba Scott McTominay yifuza kuba yakwerekeza muri iyi kipe y'i London.

Ibi bije nyuma y'uko West Ham United yanze bid ya kabiri yatanzwe na Arsenal ifite agaciro ka miliyoni 90 z'amapawundi, ayo yashakaga gutanga 75 naho 15 ikazagenda izitanga bitewe n'uko Declan Rice azitwara.

Si Manchester United gusa kuko Manchester City nayo ishyirwa mu majwi ko ishobora kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha uyu musore w'umwongereza.

Gusa byitezwe ko mu masaha make ari imbere ikipe ya Arsenal ishobora gutanga bid ya gatatu ikaba yageza kuri miliyoni 100 z'amapawundi zifuzwa na West Ham United.