Manchester United yashoje urugamba rwo gusahura Tottenham

Manchester United yashoje urugamba rwo gusahura Tottenham

 Apr 24, 2023 - 11:13

Manchester United irajwe ishinga no kugura rutahizamu mu mpeshyi yerekeje amaso kuri rutahizamu wa Tottenham Hotspurs ariwe Harry Kane unifuzwa n'andi makipe akomeye.

Amakuru ava mu Bwongereza arabuga ko Manchester United yamaze gushyira Harry Kane ku mwanya wa mbere mu bakinnyi iyi kipe yifuza gusinyisha, ndetse ikaba igiye gutangira ibiganiro n'ikipe ya Tottenham.

Manchester United igiye kwinjira mu mpeshyi irajwe ishinga no gusinyira rutahizamu dore ko kuva Cristiano Ronaldo yagenda bataramubonera umusimbura, n'ubwo iyi kipe yari yazanye Wout Weghorst ku ntizanyo y'amezi atandatu.

Abataka benshi barimo umunya-Nigeria Victor Osimhen bari bajyihe bavugwaho ko bifuzwa n'iyo kipe y'i Manchester, ariko biravugwa ko Erik Ten Hag yamaze kugaragaza ko umwongereza Harry Kane ariwe yifuza.

Bivugwa ko Harry Kane yifuza kuguma mu Bwongereza(Image:Getty)

Inkuru dukesha The Telegraph iravuga ko Manchester United yatangiye kwisuganya ngo itange ubusabe bwayo muri Tottenham hakiri kare, kuko ishaka gusinyisha uyu mugabo hakiri kare ngo ntishaka gutinda ku mukinnyi umwe.

Byitezwe ko Daniel Levy uyobora ikipe ya Tottenham atazigera yoroshya igenda rya Harry Kane kuko bakimukeneye cyane, ariko mu gihe uyu mugabo usigaje amezi 12 ku masezerano ye yashyiramo imbaraga bashobora kumureka akagenda.

Kandi byitezwe ko amakipe ashaka Harry Kane ashobora gutanga ubusabe bwa miliyoni 80 z'amapawundi akaba yakakirwa neza, ariko ikipe idashaka gutinda mu biganiro yagenda yitwaje miliyoni 100 z'amapawundi.

Manchester United ntabwo irajya ku rugamba rwo gusinyisha Harry Kane yonyine kuko hari andi makipe ayobowe na Bayern Munich yifuza uyu mugabo, dore ko kuba iyi kipe yo mu Budage yatakaza Robert Lewandowski atarasimbuzwa kandi icyuho cye gikomeje kugaragara.

Mu gihe bitaba bishobotse ko Harry Kane aboneka, hari gahunda yo kwerekeza kuri Victor Osimhen ukinira Napoli mu Butariyani cyangwa Randal Kolo Muani ukinira Eintrancht Frankfurt yo mu Budage.