Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madonna, yasubije ku birego bimurega gukererwa gutangira ibitaramo bye.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zashyizwe ahagaragara na Tmz, Madonna yasobanuye ko abakunzi be nyabo bazi igihe cye cyo kwinjira kuri stage bityo ko ibyo birego ari amafuti ndetse ko itsinda ry’abanyamategeko be ryasabye ko byateshwa agaciro.
Yagize ati":Abo babaye ari abafana bazi neza bihagije amateka y’igitaramo cya Madonna bakabaye babizi ko ibitaramo bye bimara amasaha abiri n'iminota cumi n'itanu, ndetse nta gushidikanya bakabaye banazi ko ubusanzwe Madonna agera ku rubyiniro nyuma yigihe cyashyizwe ku itike."
Twabibutsa ko muri Mutarama 2024, abafana ba Madonna babiri Michael Fellows na Jonathan Hadden, bareze uyu muhanzi kuba yarakereree kuza ku rubyiniro amasaha arenga abiri mu gitaramo cye cyo ku ya 13 Ukuboza 2023.
