Abafana ba Madonna basubije umutima mu gitereko

Abafana ba Madonna basubije umutima mu gitereko

 Jun 30, 2023 - 09:13

Umuhanzikazi Madonna wari umuze iminsi arembeye mu bitaro, ubu ameze neza iwe mu rugo, ibintu byashimishije abafana be bari bamuhangayikiye.

Mu minsi yashize, ubuzima bwa Madonna bwari buteye impungenge abafana hirya no hino, nyuma yuko uyu muririmbyi ajyanwa mu bitaro.

Ariko, uyu muhanzikazi w'icyamamare ubu yagarutse mu rugo nyuma yo gusezererwa n'abaganga.

Madonna wari uhangayikishije abafana be yavuye mu bitaro 

Ku wa Kabiri, ni bwo amakuru yasohotse avuga ko Madonna yari mu bitaro kandi ko kubera uburwayi,  atazashobora kuba agisohoje tour  “Celebration” yateganyaga mu minsi iri imbere.

Nubwo aba hafi ya Madonna bavugaga ko ari uburwayi bukomeye, bigaragara nkaho ubu arimo gukira neza.

Amakuru y’ikinyamakuru Rolling Stone, avuga ko ubu Madonna ari mu rugo kandi yumva ameze neza.

Aya makuru, aje nyuma y’andi magambo yatangajwe n’uhagarariye uyu muhanzi, Guy Oseary, mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Yaragize ati: “Madonna amaze iminsi itari mike mu cyumba cy'indembe, ariko biteganijwe ko aza kumera neza. Nubwo ubuzima bwe bumeze neza, aracyakeneye kwivuza.”

TMZ yo yatangaje ko uyu mugore w'imyaka 64 yari afite umuriro utari mwinshi, mbere gato yo gushyirwa mu bitaro.

Madonna agomba guhindura amatariki y'ibitaramo bye byakomwe mu nkokora n'ubu burwayi

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko atashakaga kubonana na muganga, kubera biriya bitaramo yari arimo kwitegura, ariko amaherezo byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Mu gihe uburwayi bwe bwatunguranye rwose, uyu muhanzikazi imyiteguro y’ibitaramo yari ayigeze kure, ariko ubu bisa nkaho bizamusaba kongera gushyiraho amatariki mashya.