Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025 umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Sake uri mu nkengero za Goma nyuma yo kwirukana ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa FARDC n'abo bafatanya barimo ingabo z'u Burundi na Wazalendo.
Umwe mu bari muri Sake yabwiye umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ko M23 yafashe uriya mujyi ingabo za FARDC n'iz'Abarundi zikizwa n'amaguru ariko kandi mu nkengero zaho hakomeje kumvikana urusaku rw'amasasu rushobora kuba rwaterwaga n'abasirikare ba FARDC barimo bahunga.
Sake iherereye muri Kivu y'Amajyarugu, ifashwe nyuma y'iminsi ibiri M23 ifashwe umujyi wundi wa Minova uri muri Kivu y'Amajyepfo wari inzira ifasha abasirikare b’u Burundi kwerekeza muri Kivu ya Ruguru guha umusada FARDC.
M23 ifashe Sake mu gihe kuri uyu wa Gatatu yari yasohoye itangazo ivuga ko ubutegetsi bwa Congo n'ubw'u Burundi bufite umugambi wo gukorera Jenoside abavuga Ikinyarwanda bari mu burasirazuba bwa Congo, bagasaba Abanyecongo kubatiza amaboko bakarwanya ubwo butegetsi.
