M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC

M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC

 Jan 13, 2025 - 16:14

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye intwaro nyinshi wambuye ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa n'abambari bayo, ndetse inyomoza ibyavuzwe ko hari ibice yagenzuraga yambuwe.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politike Lawrence Kanyuka yanyomoje umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y'Amajyarugu Lt Col Guillaume Ndjike-Kaiko wari watangaje ko hari ibice bambuye M23 muri iyo Ntara. 

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2025, nibwo Kaiko yari yatangaje ko bafashe ibice bitandukanye birimo Kirumba na Kaina byo muri Teritwari ya Lubero babyambuye M23. 

Kaiko kandi yavugaga ko ingabo za Leta zigaruriye uduce two muri Kivu y’Amajyepfo M23 yagenzuraga turimo Lumbishi, Ruziratanka, Kamatale na Kabingo.

Nyamara ibi byose Kanyuka yabiteye utwatsi mu butumwa yacishije kuri X kuri uyu wa 13 Mutarama, aho avuga ko kuri uyu wa 12 Mutarama FARDC n'abo bafatanya bagabye ibitero ahantu hatandukanye hatuwe ariko bakabakumira. 

Yunzemo ko ibyavuzwe ko hari ibice bambuwe ari poropaganda, ahubwo akavuga ko FARDC yataye intwaro nyinshi bakazifata. 

Ati "Muri Alimbongo, ihuriro ry'ingabo za Leta ryataye intwaro nyinshi, amasasu n'ibikoresho bya gisirikare ku rugamba."

M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC muri Alimbogo