M23 irimo gusatira Minova ku muvuduko munini

M23 irimo gusatira Minova ku muvuduko munini

 Jan 20, 2025 - 11:50

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa wigaruriye umusozi w'ingenzi muri Teritwari ya Kalehe bituma ingabo za FARDC ziri muri Minova zitangira guhunga.

Magingo aya M23 yarangije kugenzura umusozi wa Buragira uri muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Uyu ni umusozi w'ingenzi kuko ari wo indege zose zishaka kugwa i Goma zibanza gukatiraho, bikaba bisobanuye ko M23 izaba igenzura indege zose zigwa i Goma ikaba yanazihanura ibishatse.

M23 yigaruriye kariya gace nyuma y’utundi two muri Kalehe nka Lumbishi na Bitonga yigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize.

Amakuru aturuka muri Congo aremeza ko ifatwa rya Buragira biraza korohera M23 gufata Minova kuko FARDC yatangiye kuhahunga.

Minova ifatwa ryayo bizaba bivuze ko inzira ihuza Goma na Bukavu yaba ifunzwe burundu.  

Ni mu gihe kandi M23 ikigenzura imisozi ikikije Sake ibiyiha uburenganzira bwo kugenzura inzira zijya i Goma