Lewis Hamilton na Shakira bongeye kurikoroza

Lewis Hamilton na Shakira bongeye kurikoroza

 Jul 13, 2023 - 12:59

Nyuma y'igihe kirekire havugwa urukundo hagati ya Shakira na Lewis Hamilton, aba bombi bongeye kwenyegeza ibihuha, nyuma yo kurikesha mu kabari.

Ibihuha by'urukundo hagati ya Shakira na Lewis Hamilton bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ikinyamakuru The Sun, giherutse kuvuga ko aba bombi bagaragaye mu kabari ka Tape London kandi bahagumanye kugeza mu gitondo.

Shakira na Lewis Hamilton barikesheje mu kabari i London 

Bavuga ko bari bahari, bicaranye ku meza y’abanyacyubahiro kandi baganira. Shakira yavuye aho hantu ahagana mu ma saa kenda n'igice za mu gitondo.

Icyakora, Hamilton yari ashishikajwe no gukomeza kwishimira ijoro kandi akomeza kubyina kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo mbere yo gusubira muri hoteri ye.

Shakira ngo ntabwo yari agiye mu Bwongereza ajyanwe na Hamilton gusa 

Amakuru avuga ko Shakira yageze i Londres, atagiye kwinezeza na Hamilton gusa, ahubwo ko yari aje no muri gahunda yo gutunganya alubumu ye nshya.

Icyakora, hari amakuru avuga ko ifoto bivugwa ko yifotojwe na Shakira na Lewis Hamilton muri aka kabari ari na yo yavugishije benshi, ari impimbano.