Kylie Jenner na Travis Scott bahinduje izina ry'umwana wabo

Kylie Jenner na Travis Scott bahinduje izina ry'umwana wabo

 Jun 29, 2023 - 03:06

Nyuma y'igihe batangaje ko bifuza guhindura izina ry'umwana wabo muto, Kylie Jenner na Travis Scott, inzozi zabo zabaye impamo.

Izina ry'umuhungu wa Kylie Jenner na Travis Scott ryahinduwe mu buryo bwemewe n’amategeko, areka kwitwa Wolf Jacques Berman Webster II.

Uyu mugore w’imyaka 25, yabyaye umwana we wa kabiri n’umuraperi w’Umunyamerika muri Gashyantare umwaka ushize, maze abanza kumuha izina ritangaje kandi ridasanzwe.

Kylie Jenner na Travis Scott bahinduje izina ry'umwana wabo muto 

Amakuru avuga ko, mu byangombwa bishya, guhera ku ya 22 Kamena, uyu mwana muto uvuka ku muraperi w’umucuruzikazi, yahawe izina rya Aire mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umwaka ushize, abinyujije ku nkuru ya Instagram, nyiri Kylie Cosmetics, yatangaje ko we na Travis batigeze bumva izina Wolf rihuye n'imiterere y'umuhungu wabo.

Nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo muri Mutarama uyu mwaka, Kylie yatangaje ko umwana we yitwa Aire, bisobanura Intare y'Imana.

Kylie Jenner yavuze ko izina Wolf babonye ridakwiye umwana wabo

Uyu mwana yavutse ku ya 2 Gashyantare 2022, mu gihe bombi bari bakiri kumwe, kuko ikinyamakuru People, mu mezi atanu ashize cyatangaje ko Jenner na Scott batakiri abakunzi.

Amazina nyayo ya Travis Scott ni Jacques Berman Webster II, ubusanzwe ari na ryo zina ry'umuhungu we.

Mu gice cya "The Kardashians" cyatambutse muri Nzeri umwaka ushize, umuhererezi mu muryango wa Kardashian-Jenner, yavuze uko izina rya Wolf ryaje.

Jenner yaragize ati: "Ntabwo rwose twari dufite izina, gusa natekerezaga ko nitubona umwana izina na ryo rizahita riboneka, gusa si ko byagenze.

Wolf ubu yahindutse Aire mu buryo bwemewe n'amategeko

Amasaha 24 mbere yuko tugomba gushyira umukono ku cyemezo cy'amavuko, bitabaye ibyo bakamwandika gusa nta zina kandi ntabone nimero y'ubwiteganyirize, nahise ngira igitutu cyo guhitamo izina, hanyuma Khloe umunsi umwe mbere yuko dusinya, arambwira ati:”Uwamwita Wolf?”.

Nahise mbyemera, gusa nyuma maze gutuza numva sibyo, maze twemeza kuzarihindura.”