Kwa Zari na Shakib Lutaaya Ishyamba si ryeru

Kwa Zari na Shakib Lutaaya Ishyamba si ryeru

 Aug 21, 2024 - 14:51

Nyuma y'iminsi havugwa ko urukundo rwa Zari na Shakib Lutaaya rurimo agatotsi, ubu noneho ntawukiri umu follower wa mu genzi we ku rubuga rwa Instagram.

Zari the Boss Lady n'umugabo we, Shakib Lutaaya, nta n'umwe ukiri umu follower wa mu genzi we kuri Instagram, kandi buri wese yasibye amafoto ari kumwe na mu genzi we.

Ibi bintu byateye benshi kwibaza ku byerekeranye n'urukundo rwabo, niba koko baba bagiye gutandukana.

Ibi bibaye nyuma y'igihe, aba bombi bagaragara batonganira  ku karubanda bikarangira bashyize hanze amwe mu mabanga y'urugo rwabo.

Ku ya 10 Kanama, Diamond Platnumz wahoze ari umugabo wa Zari, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'umukobwa wabo Tiffah, muri Afurika y'Epfo, igikorwa cyakiriwe nabi na Shakib maze gitera amakimbirane hagati ye na Zari.