Kubura kwa Wizkid muri The Headies Awards byateje impaka

Kubura kwa Wizkid muri The Headies Awards byateje impaka

 Jul 13, 2023 - 03:38

Abafana ba Wizkid ntibiyumvisha impamvu ibihembo bya The Headies 2023 nta hantu na hamwe uyu muhanzi agaragara.

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, nibwo hasohotse urutonde rw'abazahatana mu bihembo bya The Headies Awards 2023 ku nshuro ya 16.

Nyamara byatunguranye kubona umuhanzi Wizkid nta cyiciro na kimwe agaragaramo, ibyateje urunturuntu hagati y'abategura ibi bihembo n'abakunzi buyu muhanzi ukunzwe na benshi.

Ku bw'ibyo, Ayo Animashaun uri mubategura ibi bihembo, akaba n'umunyemari ushoramo agatubutse, yavuze ko ari kumva ibitekerezo by'abafana ba Wizkid kuba ataratoranyijwe bashingiye kuri alubumu ‘More Love, Less Ego’ yasohoye, ariko akaba atajemo bavuga ko ari ibintu bibaje rwose.

Wizkid nta cyiciro ahatanyemo mu bihembo bya The Headies Awards 2023

Ayo Animashaun akaba yakomeje avuga ko Wizkid akwiye gushimirwa kuri alubumu yakoze, ariko ngo kuba atabonetse kuri iyi nshuro ya 16, ngo nubwo atari ibintu byiza, ariko ngo akwiye gukora cyane ubutaha akazazamo.

Hagati aho, abakunzi buyu muhanzi basizoye ku mbuga nkoranyambaga banenga cyane aba bategura ibi bihembo kuko bari gukomeza bashimangira ko alubumu yakoze yari kumugeza muri ibi bihembo mu gihe mugenzi we bahora bahatanye, Burna Boy azahatanamo mu byiciro 11 byose ariko Wizkid ntana kimwe.