Umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nick Cannon, akaba se w’abana 12, yatangaje ko byibura mu mwaka atakaza amadorari arenga ibihumbi 200, ni ukuvuga arenga miliyoni 200 mu manyarwanda, ashyira mu gusohokana abana be kuri Disneyland, bagiye kureba ubusitani bw’akataraboneka buri muri California.
Nick Cannon urubyaro rugiye kumukenesha
Uyu mugabo ubwo yari kuri radio mu kiganiro kitwa The Breakfast Club, yavuze ko byibura buri kwezi aho hantu yitabiriye ibirori runaka by’abana be, birimo isabukuru y’amavuko, ndetse n’ibiruhuko byo ku ishuri.
Avuga ko ayo mafaranga azamurwa no kuba ibiciro bya hoteri no kwinjira muri ako gace kamwe mu duteye amabengeza ku isi, bihanitse.
Muri icyo kiganiro, Cannon yatangaje ko ubu ahangayikishijwe n’ibyo biciro, kuko iyo asohoye ayo mafaranga yibuka ukuntu mu myaka mike ishize yahinjiriraga ubuntu kuko yari umwe mu bakozi baho, ndetse agifite abana babiri gusa.
Nick Cannon ubu afite abana bagera kuri 11
Nick Cannon w’imyaka 42 y’amavuko, amaze kwibaruka abana 12 bavutse ku bagore batandatu batandukanye, gusa abana bakiriho ni 11, kuko hari umwe witabye Imana afite amezi atanu, azize indwara ya kanseri y’ubwonko.
