Uyu mugabo wakunzwe mu ndirimbo nka “God win” yavuze ko amaherezo yaretse iyo ngeso nyuma yo kubona ko atari ibintu bye.
Mu kiganiro yagiranye Say My Piece’ yakiriwemo n'umukinnyi wa filime Omotunde Adebowale David, Bello yatangaje ko akiri umwana, yakundaga kubona se unywa urumogi.
Yagize ati: “Nagerageje urumogi nkiri muto, ariko ntabwo byari ibintu byanajye. Nkiri muto mu buzima bwanjye, sinshaka kuvuga mu buzima bwanjye nkiri umwana gusa, ahubwo ni buri gihe ibintu abantu bakoze bari hafi yanjye bingiraho ingaruka, kuko mfite imico mibi cyane ku buryo ibyo mbona byose bishimishije akenshi mba imbata yabyo.”
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo se yari yarabaswe n’urumogi ndetse akanamushora mu bikorwa byo kurugura, gusa ngo yamuburiye kutanywa icyo kiyobyabwenge.
Yagize ati: “Data yakundaga kunywa itabi ryinshi kandi akiri muto, yanyohererezaga kumushakira itabi. Nabonye ikintu gikomeye icyo gihe, yakundaga gukorora cyane ku buryo namubazaga nti ‘data kuki ukorora?' Akambwira ati 'Ni ukubera itabi. Niba rero udashaka gukorora nkanjye, ntuzanywe itabi’.”
Yasobanuye ko kubera impanuro za se n’ibyo yanyuzemo, byatumye agira imyumvire myiza ivuga ko kunywa itabi atari byiza.
