Umuhanzi Butera Knowles yatangaje ko umunsi avugira imbere ya Perezida Paul Kagame yumvaga afite ubwoba mbere yo kugera imbere ye, ariko akihagera ngo yumvishe ari kumwe n'umubyeyi aratuza.
Ati " Mu by'ukuri Perezida Kagame aratinyitse pe. Ariko nkimugera imbere, ubwoba narimfite mbere bwahise bushira nkumva ndi kubwira umubyeyi wanjye unyumva."
Aganira na B&B Kigali 89.7 FM, yavuze ko ubwo yamusabaga ko bazahura nk'abaturanyi bakaganira, atari yabiteguye mu byo araza kuvuga, ahubwo yabivuze ari agaciyemo.
Yunzemo ko yaje gutungurwa no kubona Umukuru w'Igihugu abatumiye akanabagabira.
Ati " Rimwe na rimwe nge na Clement tujya twicara tukavuga ati ese byabayeho cyangwa ni kurya umuntu aba ari mu nzozi."
Mu matora y'Umukuru w'Igihugu aheruka, ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, nibwo Knowles yavugiye imbere y'Umukuru w'Igihugu ndetse nyuma aza no guhura n'abahanzi batuye mu Karumuna arabagabira
