KNC yafatiye umwanzuro abakinnyi be bagurisha imikino

KNC yafatiye umwanzuro abakinnyi be bagurisha imikino

 May 2, 2023 - 03:58

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles, yatangaje ko hari abakinnyi agiye guhana bikomeye kubera gutanga ikipe bagurisha imikino.

Ikipe ya Gasogi United ni imwe mu ngero nziza z'amakipe akomeje kwitwara nabi cyane muri shampiyona y'u Rwanda. Iyi kipe imaze imikino ikenda yose idatsinda, aho yatsinzwemo itanu ikanganya imikino ine.

Nyamara iyi kipe yari imwe mu makipe ahagaze neza cyane mu gice cya mbere cya shampiyona kuko yasoje mu makipe ane ya mbere irushwa amanota atatu gusa na AS Kigali yari yicaye ku mwanya wa mbere, ariko ubu byarazambye.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi, KNC yavuze ko atishimiye uburyo iyi kipe imaze iminsi yitwara ndetse hari abakinnyi ateganya guhana kubera ko abashinja kuba ba nyirabayazana y'iri rindimuka.

Yavuze ati:"Hanyuma haduka umuco mubi twebwe tudatinya kwamagana. Bakunzi ba Gasogi, muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo kwishyira mu mwanda wo gutanga amanota na ‘fixing’ [kugurisha imikino cyangwa kugena uko irangira kandi itaraba]."

KNC yatanze gasopo ku bakinnyi be(Net-photo)

KNC yavuze ko yahise ahagarika ibyo guhemba abakinnyi ahubwo akongera agahimbazamusyi bahabwa mu gihe batsinze umukino akakazamura akagashyira hagati y'ibihumbi 100 na 200.

Yakomeje ati:"Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Etincelles FC, mwarabibonye, ku buryo umuntu arekura ibitego bine mu minota 10 kugira ngo agere ku mwanda we. Mujye mwumva agahinda mudutera. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports, abantu bamwe bigusha nk’aho ari ibishashi bajugunye, abandi mubona ukuntu bikoresha comedy batanga ibitego bidasobanutse.

"Mwabonye ibintu byabaye ku mukino wa Rutsiro, umuntu ahiga undi kugira ngo penaliti iboneke. Tutagiye kure, mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rwamagana aho myugariro ashobora gufata umupira, agacunga bagenzi be bazamutse akawucomekamo hagati. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Mukura, iyo ni imikino ingahe? Hari ukuntu ubibona ariko ugaceceka ngo amakuru nayabuze, ariko ndabona harimo ikintu."

KNC yahaye ubutumwa abakinnyi be ko agiye kubahana ku buryo bazicuza bagakenera kwiyunga nawe.

Ati:"Njyewe Nkuriza Charles, Perezida wa Gasogi, ntabwo nkora nk’abandi bantu runaka, ndababara kandi nkishima, ibyo byarabaye ntumiza abakinnyi n’abatoza’, ndababwira nti ’icyo mukunda ndakibona, ariko muri mwe muziranye amakuru yanyu, ngiye kubahana ku buryo ubwanyu muzicuza mukavuga muti dukeneye kwiyunga nawe"

Gasogi United yasoje igice cya mbere cya shampiyona yikomanga ku gatuza ko ihataniye igikombe kuko yarushwaga amanota atatu n'iya mbere, ubu iya mbere irayirusha amanota 18 aho yibereye ku mwanya wa karindwi n'amanota 39.

Abakinnyi ba Gasogi barasabwa kwiyunga na perezida wabo