Kizz Daniel yagize icyo avuga nyuma yo gusiga inkuru mbi i Paris

Kizz Daniel yagize icyo avuga nyuma yo gusiga inkuru mbi i Paris

 Nov 11, 2025 - 21:13

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Kizz Daniel yavugishije yagize icyo avuga nyuma yo kuvugwaho kuba yarakererewe kugera mu gitaramo cye cyabereye i Paris, mu Bufaransa, ejo hashize, bikaza guteza imvururu hagati y’abafana n’abagiteguye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Story, Kizz Daniel yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’amakimbirane hagati y’umukozi wari ushinzwe igitaramo cye, Olamide Baron, na mugenzi we waje guhabwa uburenganzira.

Yagize ati:“Icya mbere, ibi si ikosa ryanjye. Video zose mubona ni ibibazo byavutse hagati y'uwateguye urugendo rwanjye, Olamide Baron, n’uwateguye igitaramo."

Yasobanuye ko yari yishyuwe neza na Olamide Baron ngo ajye gutaramira i Paris, ariko uwo mugabo akaza kugurisha igitaramo ku wundi mutegura. Nyuma ngo uwo mutegura yishe amasezerano ntiyishyura amafaranga yose, bituma habaho kudahuza hagati y’impande zombi.

Yagize ati:“Nzashyira hanze ayo masezerano yateje ikibazo."

Kizz Daniel yavuze ko we ubwe yari yiteguye kare kuva saa sita z’amanywa (12:00) kugira ngo afate indege ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30) z’umugoroba, ariko Olamide Baron ngo yabanje kumutinza kugira ngo abanze yakire amafaranga ye.

Yagize ati:“Jye sinari mbizi. Nyuma yo kurangiza ibyo bibazo bye n’umutegura w’igitaramo, twari twamaze gutakaza indege. Indi ndege yasohotse saa tanu n’igice z’ijoro (11:30), ni yo twafashe. Ni yo mpamvu twageze i Paris dutinze, bitewe n’ibibazo by’abategura igitaramo bombi."

Abafana bari bitabiriye igitaramo bakomeje gusaba ibisobanuro n’imbabazi ku bw’itinda ry’umuhanzi, mu gihe abategura igitaramo na bo bari gusabwa gutanga uruhande rwabo rw’inkuru ku byabaye.

Kizz Daniel yagize icyo avuga ku byabereye mu gitaramo cye

Igitaramo cya Kizz Daniel cyahindutse imvururu nyuma yo gukererwa