Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Khaligraph yanditse ubutumwa bwihariye avuga ko nta deni afite kandi ko nta muntu n’umwe amurimo amafaranga. Yatangaje ko mu rugendo rwe rwa muziki yigeze kwanga amasezerano atandukanye, ariko ibyo byose yabikoze kugira ngo agume ku murongo w’ubwisanzure no kwirinda kugwa mu mitego y’abacuruzi b’ubugeni.
Yagize ati:“Nta deni rinini mfite, Imana izi amasezerano atabarika nigeze kwanga… Nta muntu mbereyemo amafaranga, ndishimye kandi mfite amahoro n’ibyo mfite.”
Uyu muhanzi yashimangiye ibitekerezo bye asangiza abamukurikira indi post yavugaga ku buryo bukoreshwa na za sosiyete z’imyidagaduro mu gusinyisha abahanzi amasezerano yitwa “Recoupment”. Ubu buryo busanzwe bukubiyemo gahunda aho umuhanzi ahabwa amafaranga y’inkunga (advance), ariko yinjije nyuma yose agakoreshwa n’isosiyete kugira ngo yishyure ibyakoreshejwe mu bikorwa nk’amajwi, amashusho ndetse n’ingendo, mbere y’uko umuhanzi ubwe atangira kubona inyungu.
Ubutumwa bwagaragazaga ko hari abahanzi bashobora kugera ku rwego rwo kugurisha indirimbo zabo ku rwego rwa Platinum, ariko ntibagire amafaranga na make binjiza bitewe n’iyo mikorere y’ubucuruzi.
Mu gusangiza ubu butumwa, Khaligraph Jones yagaragaje ko ari nk’impuruza ku bandi bahanzi, abasaba kwitonda no gusobanukirwa neza ibikubiye mu masezerano bashyiraho umukonoho, kugira ngo birinde kwishyura amadeni batigeze babona n’amahirwe mu buryo buboneye.
Ibi bije mu gihe hirya no hino muri Afurika, abahanzi benshi bagenda bagaragaza ko basinye amasezerano yabagushije mu bukene, bagatunga izina ariko ntibabone amafaranga avuye ku buhanga bwabo.
Khaligraph Jones akomeje kugaragara nk’umwe mu bahanzi batinyutse kuvugira abandi, ashyira imbere ukuri n’umutekano w’umuhanzi ku giti cye, aho ubwisanzure n’amahoro abifata nk’umutungo uruta amafaranga menshi y’amasezerano y’uburiganya.
Khaligraph Jones yasabye abahanzi kwitondera amasezerano basinya
Khaligraph Jones yavuze ko we yagiye atera umugongo amasezerano menshi kugira ngo abeho yisanzuye
