Kera kabaye Sitade ya Huye yatashywe ibona nyirayo

Kera kabaye Sitade ya Huye yatashywe ibona nyirayo

 Feb 12, 2023 - 09:57

Kuva sitade mpuzamahanga ya Huye yavugururwa ikongera gukinirwaho, yari itegereje umukino wa APR FC na Rayon Sports ngo yuzure.

Iyi sitade mpuzamahanga ya Huye yavuguruwe mu 2022 ubwo hashakwaga igisubizo k'igihe gito ku mikino mpuzamahanga amakipe ahagarariye u Rwanda yari agiye gukina, ndetse hashakwa n'aho ikipe y'igihugu Amavubi yakinira dore ko yiteguraga gushaka itike ya CHAN2023 iherutse kwegukanwa na Senegal.

Aha habereye imikino itandukanye haba AS Kigali yahakiriye imikino ya CAF Confederation Cup, ndetse na APR FC yahakiriye imikino ya CAF Champions League n'ubwo zose zavuyemo zitarenze umutaru.

Habereye kandi umukino wo kwishyura u Rwanda rwakiriyemo ikipe y'igihugu ya Ethiopia mu gushaoa itike ya CHAN, hanabera umukino u Rwanda rwakiriyemo Libya, n'uwo rwakiriyemo Mali mu batarengeje imyaka 23.

Nyuma sitade yongeye gusubizwa ikipe ya Mukura yongera kuhakirira imikino yayo ya shampiyona, ariko iyi mikino yose ntayabashije kuzuza iyi sitade ijyamo abantu basaga ibihumbi 7500.

Kuri uyu munsi ubwo APR FC yakiraga Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona, iyi sitade yakubise yuzura abafana ba Gitinyiro n'aba Gikundiro maze umurindi uba umurindi.

Uyu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona ya Primus National League watangiye saa 15:00, The Choice Live irakomeza ibagezaho uko uri kugenda.

Abafana ku mpande zombi babukereye