Nyuma yuko benshi, barimo n'uwahoze ari umugore we Hamisa Mobetto bamubaza impamvu yatemberanye abana ba bakeba be agasiga uwe, Diamond Platnumz yagize icyo avuga.
Diamond Platnumz yasobanuye impamvu yasize umwana wa Hamisa Mobetto
Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Bongo Flava, yasobanuye impamvu umuhungu we na Hamisa Mobetto atamuherekeje mu rugendo aherutse kugirira mu Rwanda aho yari kumwe gusa n’abana yabyaranye na Zari Hassan na Tanasha Donna.
Uyu muhanzi ubu uri mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ibirori bya Oktobafest, yasobanuye ko mu by’ukuri bidashoboka kujyana abana be bose aho anyuze hose kuko byabangamira ubuzima bwabo.
Diamond yemeje ko mu gihe cy’urugendo rwe mu Rwanda mu birori bya Trace Awards & Festival, Dylan yari mu ishuri.
Yagize ati: “Ntabwo buri gihe wagendana n'abana, ari na yo mpamvu naje hano njyenyine, kuko hari igihe baba bagomba gusigara kugira ngo bige.
Najyanye na bo mu Rwanda ariko hano naje njyenyine kuko ubu bose bari mu ishuri kandi rimwe na rimwe ntabwo ari byiza kujyana na bo ahantu hose.Byabangiza.”
Diamond Platnumz avuga ko atari byiza guhora agendana abana
Diamond yari yibajijweho byinshi nyuma yo kugera i Kigali hamwe nabana be batatu. Nillan, Tiffah na Naseeb Junior baherekeje se i Kigali mu gihe Dylan nta hantu na hamwe yari ku ifoto, ari na yo mpamvu abafana bari bakomeje kujya impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko na Hamisa Mobetto ubwe, na we yari yarakajwe no kuba umwana we atajyanye n’abandi bari bamaze iminsi batemberana na se.
