Kenny Sol yavuze ku ntandaro  y'idindira ry'ibikorwa bye muri 1:55 AM

Kenny Sol yavuze ku ntandaro y'idindira ry'ibikorwa bye muri 1:55 AM

 Aug 24, 2024 - 14:08

Nyuma y'uko byari bitangiye kuvugwa ko Kenny Sol yaba ashaka kuva muri sosiyete ya 1:55 AM kuko ibikorwa bye bitari kugenda neza nk'uko yari abyiteze, yavuze impamvu yatumye habaho idindira, akomoza no ku mubano we n'ubuyobozi bwaho.

Mu minsi yashize nibwo hari hatangiye kuvugwa amakuru ko hari umwuka mubi hagati ya Kenny Sol na 1:55 AM, aho byavugwaga ko Kenny Sol atishimira umusaruro ari gukura muri iyi sosiyete yiyemeje kumufasha.

Byavugwaga ko Kenny Sol ubu ari mu biganiro n'indi sosiyete ndetse ko mu gihe cya vuba araza kuba asezeye muri 1:55 AM.

Intandaro y'ibi byose ni uko abantu babonaga mu gihe cy'amezi agera kuri atanu amaze muri 1:55 AM nta bikorwa ari kugaragaza nk'uko yagiyemo abyiteguye.

Byavugwaga ko Kenny Sol ashinja 1:55 AM kudindiza ibikorwa bye ku bushake, bakabyitirira kwigengesera.

Ubwo yaganiraga na RBA, Kenny Sol yavuze ko imikoranire ye na 1:55 AM ari myiza kugeza ubu, ndetse nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo nshya 'No One' ari kumwe na Dj Neptune, ubu ari bwo agiye kwigaragaza.

Yavuze ko mu ntangiro bari bakirimo kwiyegeranya, Kenny Sol atariyumvusha ko ubu yongeye kugira undi mukoresha nyuma y'uko avuye mu Gitangaza cya Bruce Melodie, agatangira kwikorana.

Avuga ko utwo tuntu twose bari bagishyira ku murongo ari two twatumye habaho  gitinda kw'ibikorwa bye nk'umuntu wari utangiye urugendo rushya.

Kenny Sol yashimangiye ko nta gahunda yo kuva muri 1:55 AM kuko adashobora kuvamo kandi atarabona umusaruro yagiyemo yiteze kubona.