Aya marenga yayiciye abinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ko mbere y'uko hagira umuntu n'umwe umwizereramo bagakorana yahoze akora umuziki kandi neza.
Yavuze ko hari abantu benshi baje mu muziki nyuma ye, ariko ntibawumaramo kabiri bahita babivamo.
Ati "Bamwe baje nyuma yanjye, none bamaze kubivamo, ariko ndacyahari kandi ndashikamye. Ibi nahoze mbikora na mbere y'uko hagira umuntu n'umwe unyizereramo."
Ibi abivuze mu gihe yabanje gufashwa na Bruce Melodie binyuze muri label yitwaga 'Igitangaza', nyuma ikaza gusenyuka Kenny Sol agatangira kwirwanaho ndetse bikagenda neza.
Nyuma nibwo yaje gusinya amasezerano muri 1:55 AM, gusa iyo urebye ubona yarasubiye inyuma ugereranyije n'uko yari ameze akirwanaho.
Muri ubu butumwa Kenny Sol yagaragaje ko ari indwanyi, abikesha impano yahawe n'Imana. Yashimiye umuryango we n'abafana be bamubaye hafi muri urwo rugendo rwose, agaragaza ko ubufasha bamuhaye aribwo bwamugize udahagarikwa.
Ubu butumwa abutanze mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, 1:55 AM yatanze itangazo bavuga ko nta muhanzi n'umwe bigeze bahatira cyangwa bingingira kongera amasezerano, bavuga ko umuhanzi wese utifuza gukorana nabo yabasezeraho akagenda mu mahoro.
Bavuze ko kandi imbere muri 1:55 AM bagiye gukora impinduka, aho mu minsi iri imbere nyuma yo gukora inama bazashyira hanze urutonde rw'abahanzi bazakomezanya. Iyi ngingo ikaba yacaga amarenga ko hari abahanzi baba bagiye gusohokamo cyangwa se hakongerwamo abandi bashya.
Bavuze ko kandi Bruce Melodie akiri umufatanyabikorwa akaba n'umuhanzi mukuru wo muri 1:55 AM w'agaciro kandi ko ariwe winjiza byinshi. Ibi bamwe bakaba babifashe nko gutesha agaciro abandi bahanzi barimo Kenny Sol na Ross Kana.
Ibi kandi biza bikurikira amakuru avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Kenny Sol na Ross Kana batagihabwa amafaranga yo gukora indirimbo ziri ku rwego rwiza, aho bivugwa ko Bruce Melodie ari we bashyira ku ibere cyane bigatuma ibikorwa by'abandi bidindira.
Kenny Sol yaciye amarenga yo kuva muri 1:55 AM
