Kendrick Lamar yiyongereyemo! Abahanzi baririmbye mu birori bya Super Bowl inshuro zirenze imwe

Kendrick Lamar yiyongereyemo! Abahanzi baririmbye mu birori bya Super Bowl inshuro zirenze imwe

 Sep 9, 2024 - 12:05

Umuraperi Kendrick Lamar yinjiye ku rutonde rw'abahanzi baririmbye mu birori bya Super Bowl inshuro zirenze imwe nk'uko byaraye byemejwe ko ari we uzaririmba mu bitaha byo muri 2025. Uyu muraperi kandi yahise aca agahigo ko kuba ari muraperi wenyine ugiye kuririmba muri ibi birori ari wenyine kuva byatangira mu mwaka wa 1967.

Ibi ni bimwe mu birori bikomeye ku Isi aho usanga umuhanzi wese aba yifuza ko nawe yazaririmbamo n'ubwo aya mahirwe abona umugabo agasiba undi.

Bitewe n'uburemere ibi birori biba bifite, niyo mpamvu usanga hatoranywa abahanzi bakomeye ku Isi, ariyo mpamvu usanga umuhanzi waririmbyeno inshuro zirenze imwe bifatwa n'ikintu gikomeye.

Kuva ibi birori byatangira mu 1967, nk'uko bigaragara abahanzi 10 nibo bamaze kuririmbamo inshuro zirenze imwe.

1. Gloria Estefan 

Uyu muhanzikazi kuri ubu ni we wabaye uwa mbere wabashije kuririmbamo inshuro zigera kuri eshatu.

Ku nshuro ya mbere Gloria yaririmbye mu mwaka wa 1992, mu 1995 ndetse yongera gutoranywa mu 1999

2. Stevie Wonder 
Uyu muhanzi ku nshuro ya mbere yaririmbye mu mwaka wa 1994, aza kongera mu 1999 ubwo yahuririraga ku rubyiniro na  Grolia Estefan.

3. Justin Timberlake 

Justin ku nshuro ya mbere yaririmbye mu mwaka wa 2001, yongera mu 2004 ndetse na 2018.

4. Nelly 

Nelly yaririmbye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2001, yongera mu 2004, hose afatanyije na Justin Timberlake.

5. Bruno Mars 

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi, ku nshuro ya mbere yaririmbye mu mwaka wa 2014, yongera mu 2016.

6. Beyoncé 

Beyoncé yaririmbye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2013, yongera mu 2016.

7. Mary J. Blige
Uyu muhanzi ku nshuro ya mbere yaririmbye mu mwaka wa 2001, yongera mu 2022 ahuriyemo na Kendrick Lamar.

8. Usher

Usher Raymond yaririmbye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2011, yongera mu 2024 ari nabyo baherukaga.

9. Will.i.am
Uyu muhanzi akaba nawe yarafatanyije na Usher mu mwaka wa 2011 na 2024.

10. Kendrick Lamar 

Uyu muraperi ku nshuro ya mbere akaba yararirimbye mu mwaka wa 2022, kuri ubu akaba yamaze kwemezwa ko ari we uzaririmba mu birori bizaba umwaka utaha tariki 09 Gashyantare 2025.