Kendrick Lamar ntazibagirana mu mitwe y'Abanyarwanda! Asize inkuru i Kigali

Kendrick Lamar ntazibagirana mu mitwe y'Abanyarwanda! Asize inkuru i Kigali

 Dec 7, 2023 - 03:12

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kendrick Lamar Duckworth wamamaye nka Kendrick Lamar, yeretswe urukundo rudasanzwe n'abanyarwanda, baririmbaga indirimbo ze nk'aho ari Ikinyarwanda, ku buryo bigoye kuzibagirwa iki gitaramo cy'imbonekarimwe yakoreye muri BK Arena.

Umuraperi Kendrick Lamar yatanze ibyishimo Abanyarwanda bari bamutekerejeho, kuva ku munota wa mbere akinjira ku rubyiniro kugera ku munota wa nyuma, kuko atigeze aririmba wenyine ahubwo yafashwaga n’abantu b’uruvunganzoka bari bateraniye muri BK Arena.

Kendrick Lamar yahaye Abanyarwanda ibyishimo bisendereye

Abantu ibihumbi bari bateraniye muri BK Arena, wabonaga ko ari abantu buzuye akanyamuneza ku maso, ndetse nta gushidikanya Lamar yabasigiye urwobutso ruzahora mu mitima yabo.

Uyu muraperi weretswe urukundo rwinshi, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo, “A. D. H. D” yashyize hanze muri 2021, “Swimming Pools(Drank)”, “Bitch, Don’t Kill My Vibe, ndetse na “Bihind Betrayal” yakoranye n’umuraperi Eminem, n’inzindi nyinshi.

Byagaragaye ko Kendrick Lamar ari umwe mu bari mu mitwe y’Abanyarwanda, kuko akigera ku ndirimbo zimwe mu zanamugejeje ku gasongero, urugero nka “Humble” ndetse n’indirimbo “Royality” yakoranye n’umuhanzikazi Rihanna, wari gukeka ko ari Ikinyarwanda arimo kuririmba, kuko yaririmbanaga n’abafana ijambo ku rindi.

Nta kabuza kandi kuko izi ndirimbo ze ziri mu zikunzwe hirya no hino ku isi kurusha izindi, ndetse by’umwihariko “Royality”, kuko yo ari idirimbo ya kane yarebwe ikanacuruzwa cyane.

Uretse kuba yasusurukije abafana, ikindi cyaryoheye amaso ni uburyo ababyinnyi ba Kendrick Lamar, bagerageje kubyina ibyino gakondo za kinyarwanda, izo bita amaraba.

Kendrick Lamar yatanze ibyo yari yitezweho

Uyu mugabo waranzwe n’amagambo make n’ibikorwa byinshi ku rubyiniro, yashoje ashimira Global Citizen btaeguye iki gitaramo kuva ku munsi wa mbere kugeza kibaye ku munsi w’ejo, ndetse kikanagenda neza.

Uyu muraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse uherutse kwemeza na Billboard n'ikinyamakuru Vibe nk'umuraperi wa kabiri w'ibihe byose, ni ku nshuro ya mbere yari ataramiye mu Rwanda, gusa na we byagaragaraga ko yishimiye Abanyarwanda, bari bitabiriye iki gitaramo cya Move Afrika.