Kanye West mu rugamba rwo guhindura umugore we mushya

Kanye West mu rugamba rwo guhindura umugore we mushya

 Jul 20, 2023 - 13:13

Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, Kanye West ari kumwe n'uwitwa Bianca Censori, bivugwa ko arimo kurwana umuhenerezo ngo amuhinduremo umugore umunogeye.

Nubwo asa nkaho yishimiye umugore we mushya, Kanye West nawe arimo kwerekana imyitwarire yo kuyoboza Bianca Censori igitugu. Dukurikije amakuru ya The Sun, uyu muraperi ari mu rugamba rwo guhindura imiterere y'umugore we mushya, n'uko abayeho, kugira ngo amuhindure umugore ashaka.

Kanye West akora ibishoboka byose ngo Bianca Censori abe mushya

Ibi biterwa nuko Censori bishoboka ko ari muto, bityo bikaba byoroshye kumuhindura. Kanye West yashakanye na Bianca muri Mutarama, ariko kuva icyo gihe, yatangiye guhinduka ku buryo bugaragarira buri wese.

Ntabwo yogoshe umusatsi gusa, ahubwo n’imyambarire ye yose yarahindutse. Censori na we akenshi asigaye yambara amabara make, kandi ni gake cyane yambara  amabara abengerana.

Nanone, Kanye West amenya neza ko Censori yambaye imyenda yerekana imiterere y'umubiri we. Mbere yo guhura na Kanye West, Bianca Censori yari afite umusatsi muremure w’umukara kandi yambaraga imyenda idasanzwe. Kanye West ni izina rizwi cyane mu isi y’imyambarire, ari na byo bituma iyi nkuru yose ifite ishingiro. Censori ntabwo yemereye Kanye West kumwambika gusa, ahubwo anamutoza uko agomba kwitwara mu ruhame. Kubera iyo mpamvu, Kanye na Bianca bakuze kuba bari kumwe mu ruhame. Niba warigeze ubona kuri Bianca Consari mbere yo guhura na Kanye West, uzahita ubona itandukaniro.

Kuba Kanye West yifuza guhindura Bianca Censori mushya, ntibivuze ko batishimye

Umuraperi Ice Cube akaba n’inshuti magara ya Kanye West, uherutse kuba arikumwe na we na Bianca Cennsori, yabwiye Piers Morgan ko abashakanye bari mu bihe byiza. Na none, cube yashakaga kwibutsa abantu yifuriza ibyiza inshuti ye. Yizera ko West ashobora kuva mu bihe bibi amazemo igihe.

Abishingira ku kuba hari ibindi byamamare byagiye bihura n’ibibazo nk'ibye kandi bashoboye kuzahura umwuga wabo. Rero yumva nta mpamvu Kanye West we byamunanira.