Mu gihe hashize iminsi mike umuhanzi w’Umunyamerika Justin Timberlake yatawe muri yombi n’abapolisi yasinze, uyu agifungutwa yahise akomeza gahunda ze zirimo n’igitaramo yakoreye i Chicago.
Ubwo yari muri iki gitaramo kimwe mu bigize tour ye yise ‘Forget Tomorrow’, yafashe akanya abwira abakunzi be ko iki cyumweru kiri mu byumweru bibi yagize.
Yagize ati:“Twabanye ahamanuka n’ahazamuka ibumoso n’iburyo, ariko cyari icyumweru kitoroshye kuri njye, gusa muri hano kubera njye kandi nanjye ndi hano kubera mwe ndetse ndizera ko nta kintu gishobora kongera guhungabanya umunezero wacu ubu.”
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ni bwo Justin Timberlake yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gusanga atwaye imodoka yasinze i Sag Harbour, mu mujyi wa New York.
Ntabwo ari ubwambere Timberlake yari afashwe yasinze, kuko mu 2019 amafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’umugore we Jessica Beil yasinze, gusa nyuma uyu muhanzi yemeye kandi asaba imbabazi ku mu garagaro mu bw’imyitwarire ye idahwitse.
