Junior Giti mu butumwa yanyujije kuri X (Twitter) ye, yagaragarije abamukurikira konti ikomeje kumwiyitirira, aho uyu muntu akoresha amazina ye acuza abantu utwabo yitwaje amazina ye.
Junior yaburiye uyu muntu ukomeje kumwiyitirira, amusaba ko yahagarika gukomeza gusebya izina rye, amubwira ko mu gihe kidatinze azisanga mu maboko y’ubutabera kuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bari kumwigaho.
Yagize ati “Konti mpimbano! Mwana rekera kwirirwa waka abantu utwabo mu izina ryanjye unansebya. Vuba aha ngaha uzisanga mu maboko atari ayawe. RIB irimo kukwigaho.”
Uyu muntu utazwi ukoresha amazina ya ‘@junior_giti5’ kuri uru rubuga aho akurikirwaho n’abantu 3,066, yafunguye iyi konti muri Gicurasi 2023 nk’uko bigaragara.
Uyu muntu yari amaze iminsi asangiza abantu amafoto ya Junior Giti n’umuryango we, gahunda z’ibitaramo bya Chris Eazy areberera inyungu ndetse n’ibindi bitandukanye aba yakuye ku mbuga nkoranyambaga z’umwimerere za Giti.
Ntabwo ari Junior Giti gusa ugaragaje ko azahajwe n’abiyitirira izina rye bagacucura abantu, kuko n’abarimo Pamella, Bull Dogg n’ibindi byamamare bitandukanye bakomeje kugenda bagaragaza ko hari ababiyitirira bakaka amafaranga, ndetse bagasaba abantu ko babafasha kurega izi konti zibiyitirira zikaba zasibwa.

Junior Giti yaburiye umuntu ukomeje kumwiyitirira asebya izina rye
