Johnny Drille yahishuye amabanga y'urugo rwe

Johnny Drille yahishuye amabanga y'urugo rwe

 Nov 13, 2023 - 14:02

Umuhanzi Johnny Drille yahishuye uko yahuye n'umugore we, ndetse avuga ko umugore we ari we mukobwa wa mbere yari aterese.

John Ighodaro amazina nyakuri y'umuhanzi Johnny Drille ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangarije itangazamakuru ko umugore we Rima Tahini ari we mukunzi wa mbere yari yigeze mu buzima bwe kuko ngo atari yarigeze atereta mbere.

Ku ikubitiro, Don Jazzy bosi wa Mavin Records akaba ari na we wasinyishije Johnny Drille, muri Nyakanga, akaba ari we watangaje ko umusore we yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, ibyatumye abantu bagwa mu kanu kuko uyu musore atari yarigeze avugwa mu rukundo.

Johnny Drille yakoze ubukwe n'umukobwa wa mbere yari akunze 

Umiririmbyi wa 'Wait For Me' ibyo gukora ubukwe n'umukunzi we Rima Tahini, akaba yabitangarije umunyamakuru Iyabo Ojo, aho yamuhamirije ko uyu mugore we ari we mukunzi wa mbere yari agize mu buzima.

Ati " Inshuro ya mbere namubonye, byari mu 2018 ubwo narimo gukora igitaramo cyange. Icyo gihe yari yicaye ku murongo wa mbere akurikiwe n'umugore w'umuzungu. Rema ni we wari ufite imibiri yombi. Indi nshuro nakoze ikindi gitaramo Abuja turahura turaganira."

Rema Tahini ni we mukobwa wa mbere Johnny Drille yari aterese

" Twahuye mu Ukwakira, bigeze muri Mutarama duhita dukora ubukwe. Naramubwiye nti nshaka ko dushyingiranwa, kubera ko numvaga mfite urukundo cyane . Abantu bashobora kutabyizera, ariko ni we mukobwa wa mbere twari dukundanye."

" Ntabwo nari narigeze ngira umukunzi mbere. Nasezeranye n'umugore wa mbere narimbwiye ngo 'ndagukunda cyane." Magingo aya, Johnny Drille na Rima Tahini bakaba bafitanye abana babiri.