Joe Biden yataye isaro imbere y'imbaga

Joe Biden yataye isaro imbere y'imbaga

 Jun 18, 2023 - 14:55

Perezida wa Amerika, Joe Biden yasebye ubwo yari arimo kwakira inshuti ye.

Kwitegura guhura n’umuntu ukomeye cyane kwisi ntabwo byoroshye. Longoria ni umuntu ukunze kwambara mu buryo bukurura benshi, ni muri urwo rwego yari yambaye ikanzu nziza cyane  ya orange. Ibi byari bihagije kugirango Joe Biden yikubite hasi kubera ubwiza bwe.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo kwerekana ku mugaragaro amarangamutima ye, ndetse yirengagije amabwiriza agenga imihuro nk’iyo, yashatse guhobera uyu mugore. Aho guhana ikiganza na Longoria, kwihangana byamunaniye aramuhobera. Icyakora mu mafoto uyu mugore agaragara akura ibiganza bya Joe Biden ku mubiri we nk’utifuzaga ko akomeza kumuhobera.

Eva Longoria yagaragaye yiyaka Joe Biden wifuzaga kumuhobera neza akamwiyegereza

Ariko na none nyuma y’inama, Longoria yabwiye abanyamakuru ko ari inshuti na Biden kuko bahuye afite imyaka 17 , mu gihe uyu mugabo we yari afite imyaka 40.

Perezida Joe Biden n'uyu muyobozi wa firime, Eva Longoria bari bakiriye abantu babarirwa mu magana mu busitani bwa White House kugira ngo uyu mugore amurike filime ye nshya, “Hot Flamin ".