Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye guteza urujijo

Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye guteza urujijo

 Sep 15, 2024 - 10:28

Umuhanzikazi Jennifer Lopez n'umukunzi we Ben Affleck bongeye gushyira abantu mu rujijo nyuma y'uko bongeye kugaragara bari kugirana ibihe byiza.

Nyuma y'uko bimenyekanye ko Jennifer Lopez na Ben Affleck batagicana uwaka ndetse ubu bageze kure inzira zo kwaka gatanya, bongeye kugaragara bahuje urugwiro.

Mu mafoto yafashwe n'ikinyamakuru 'Page Six', agaragaza Jennifer Lopez na Ben Affleck basohokanye n'abana babo muri imwe muri Hotel yo muri California bafatanye agatoki ku kandi nk'aho nta kibazo na kimwe bafitanye.

Muri ayo mafoto kandi hari aho bagaragaye bari gusomana, icyakora ibyo babikoze mu gihe bari bicaye ku meza atandukanye n'ayo abana babo hari bicayeho.

Ibi byahise bitera urujijo abantu bibaza niba koko bagiye kwaka gatanya cyangwa baba batangiye inzira y'ubwiyunge, cyangwa bakaba bari guhuzwa n'abana babo gusa.

Si ubwa mbere aba bombi bateje urujijo mu bantu kuko ni kenshi bagiye bagaragara nta n'umwe wambaye impeta, ariko nyuma bakongera kugaragara bazambaye.

Mu minsi yashize kandi Jennifer Lopez yatangaje ko aticuza kuba agiye gutandukana na Ben Affleck, ahubwo yicuza igihe cyose yamaze amutesha igihe.