Nyuma y’ibihuha bivuga ko umukinnyi w’Umunyamerika Jason Momoa ari mu rukundo na Adria Arjona, uyu mukinnyi wa filime yabyiyemereje.
Momoa yemeje ko akundana n’uyu mukobwa ubwo yaganiraga na Entertainment Tonight, abazwa ku bijyanye n’umuntu akunda gutwara kuri moto, aho Momoa yasobanuye ko ari umukunzi we Adria Arjona kandi ko buri gihe bimunezeze iyo amuhobeye amutwaye kuri moto.
Adria Arjona ari mu rukundo na Jason Momoa
Ibihuha by’aba bombi mu rukundo byatangiye nyuma yuko Mamoa asangije abakunzi be ifoto abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, ubwo yari mu Buyapani na Arjona bari mu bihe byiza.
Tubibutse ko Momoa yasoje gahunda yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we Lisa Bonet muri Mutarama 2024 nyuma yo gushakana muri 2017 bagatandukana mu 2022 babyaranye abana babiri Nakoa-Wolf w’imyka 15 na Lola w’imyaka 16.
Jason Mamoa yavuze ko akunda iyo uyu mukobwa amupfumbase bari kuri moto
Byongeye kandi, Jason Momoa n'uyu mukobwa ukomoka muri Puerto Rico, bahuye bwa mbere muri filime yitwa ‘Sweet Girl’.
