Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Jamie Foxx yasabye urukiko gutesha agaciro urubanza aregwamo n’umugore umushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nk’uko urubuga In Touch rubitangaza, bivugwa ko inyandiko zashyikirijwe urukiko n’avoka w’uyu mukinnyi zivuga ko niba Foxx yarakoze icyo gikorwa byari ku bwumvikane bwabo bombi, ndetse ngo n’ibyabaye nta ngaruka izo ari zo zose byagize kuri uwo mugore witwa Doe.
Byongeye kandi, mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, Jamie yavuze ko uyu mugore yigeze gutanga ikirego nk’iki mu 2020, ariko n’ubundi kigateshwa agaciro kubera ibinyoma.
Icyakora, Jamie yasabye urukiko gutesha agaciro uru rubanza akishyurwa amagarama ye yose y’urubanza.
Tubibutse ko mu Gushyingo gushize ari bwo umugore wa Jane Doe yareze uyu mukinnyi filime Foxx avuga ko yakoresheje intwaro kugira ngo amutere ubwoba nyuma yo kumukorakora ku bice bye by’ibanga mu 2015 muri resitora ikomeye i New York.
