Jamie Foxx nyuma y'amezi ane yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga

Jamie Foxx nyuma y'amezi ane yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga

 Jul 11, 2023 - 11:33

Nyuma y'amezi ane Jamie Foxx arembeye, ubuzima bwe bwibazwaho byinshi, uyu mukinnnyi wa firime yongeye kuvuga ku mbuga nkoranyambaga.

Ku Cyumweru, tariki ya 10 Nyakanga 2023, umukinnyi wa firime Jamie Foxx yongeye kuvuga kuri Twitter, nyuma yo gukira indwara idasanzwe yatumye yisanga mu bitaro.

Jamie Foxx wari umaze igihe arembeye, yongeye kuvugisha abafana be

Kuremba kwa Foxx byatangajwe bwa mbere muri Mata ubwo yajyanwaga mu bitaro nyuma yo kubabara mu gatuza, aho nyuma yaje gusezererwa bivugwa ko ameze neza.

Impamvu y’uburwayi bwa Foxx ntikiramenyekana, n’ubwo abafana bibaza byinshi ku cyaba cyaramuteye kujyanwa mu bitaro.

Ubutumwa yanditse ku Cyumweru bwerekana ko yakize byimazeyo kandi ko ategereje gusubira muri gahunda ze.

Jamie Foxx yari amezi ane ubuzima bwe bwibazwaho byinshi

Usibye umwuga we wa sinema, Foxx kandi ni umunyamuziki ukomeye ndetse ni icyamamare kuri televiziyo. Yatsindiye ibihembo bibiri bya Academy, ibihembo bibiri bya Golden Globe, ndetse n’ibihembo bibiri Screen  Actors Guild.

Abafana ba Foxx baruhutse nyuma yo kumva ko ameze neza kandi bategereje kumubona kuri tereviziyo.