Uyu muhanzikazi yavuze ko atazigera asubira imbere y’Imana ngo ashyingiranwe n’undi mugabo mu gihe ‘Nol Van Vliet’ batandukanye ataritaba Imana, ibi byose akabikora mu rwego rwo kubaha isezerano yamuhaye, icyakora avuga ko uyu mugabo we afite uburenganzira busesuye bwo gukunda ndetse agashyingiranwa n’undi wese ashaka.
Jackie yavuze ko ubwo yashyingiranwaga na Nol Van Vliet mu 2015 wari ufite imyaka 70 y’amavuko muri icyo gihe, yamusezeranyije ko bazatandukanwa n’urupfu kandi ntabwo yiteguye kwica isezerano yamuhaye kereka umunsi azaba yaritabye Imana.
Ati “Rimwe nanyuze mu kayira nsezeranya umuntu ko ari ‘kugeza urupfu rudutandukanyije’ (Imana ibiturinde). Mu gihe Imana itaramuhamagara ntabwo nzigera mpagarara imbere y’Ushoborabyose ngo nongere nsubiremo iyo ndahiro.
“Ntuzigere witega ubukwe kuko iyi ndahiro nyifata nk’ikintu gikomeye. Ntabwo nshobora guhagarara imbere y’Imana n’undi muntu mushya, kabone n’ubwo natse gatanya nkaba ntakiri kumwe n’uriya muntu, ngomba gutegereza kugeza hari ikintu kibaye kuri uriya muntu (gupfa).”
Jackie Chandiru yashyingiranwe na Nal Van Vliet
Aba bombi bashyingiranwe mu mwaka wa 2015, gusa mu 2017 baza guhita baka gatanya bitewe n’uko Jackie Chandiru yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge ndetse bikaba byari baratangiye kumwangiriza izina nk’umuhanzi, biri no kwangiza ‘business’ z’umugabo we.
Nyuma yo gutandukana, mu 2020 bongeye kwiyunga nyuma y’uko Jackie yari yabashije kwigobotora ibiyobyabwenge, bitangira guhwihwiswa ko baba bagiye kongera kubana gusa Jackie yaje kubinyomoza avuga ko ari ukwiyunga bisanzwe, ndetse asaba abantu guhagarika gukwirakwiza ibyo bihuha ngo hato batica ubukwe uyu mugabo yari afite muri iyo minsi.
Jackie Chandiru yahishuye ko atazakora ubukwe uwo batandukanye agihumeka
