Ja Rule yongeye kuzura umwuka mubi hagati ye na 50 Cent nyuma yuko uyu muraperi ashinje mugenzi we ko yangije nkana uruganda rwa muzika, kuva kera.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Math Hoffa, Ja Rule yagarutse ku kiganiro yagiranye na 50 Cent mu myaka myinshi ishize, aho yamusabaga ko bakorana indirimbo. Mu ntangiriro, ibintu byose byasaga nkaho ari byiza hagati yabo.
Ja Rule yavuze ko 50 Cent yamwibwiriye ko yifuza gushyira hasi uruganda rwa hip hop
Rule yagize ati: “Nakundaga kujya muro sitidiyo ya Jam Master Jay, ari na yo yari yasinyemo, kubera ko Black Child na we arimo yakoreraga. Rero nagiyeyo ngiye kureba inshuti yanjye Black.
Icyo gihe nari ngezweho kuko narindimo gukorana indirimbo na Cash Money Click. 50 Cent we yahoraga yifuza ko dukorana indirimbo, gusa byarangiye iyo ndirimbo idakozwe.
Ntacyo namushinjaga ariko indirimbo ntabwo twayikoranye. Namubwiye ko mpuze, ndimo kwiruka hirya no hino, hari ikintu nshaka gukora. Nta muntu ngamije kubabaza, gusa indirimbo nta yakozwe.”
Icyakora, umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Always On Time” yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yagiranye ikiganiro na 50 Cent akamuvumburaho inenge, n’imigambi mibisha yo gutesha agaciro abandi kugira ngo agere ku ntsinzi, harimo no kubiba amakimbirane akomeye mu ruganda rwa Hip Hop.
Amakimbirane ya 50 Cent na Ja Rule, yatangiye muri za 90, ubwo Ja Rule y'ibwaga n'umwe mu ba hafi ba 50 Cent
“Kuri njye, ntabwo uyu ari umuhanzi nyawe. Ntabwo ari umuntu nyawe. Ntabwo ari umuntu mwiza. Uzi icyo mvuga? Gushaka guhonyora abandi kugira ngo ugere ku nsinzi? Ibyo ntabwo ari uburyo bwanjye. Niba uri umuntu muzima, genda ukore indirimbo zawe kandi urabagirane. “
