Umuririmbyi wo mu gihugu cya Nigeria Iyanya Onoyom Mbuk uzwi cyane nka Iyanya, aragaraza ko gushinga urugo ari byiza, nubwo heze gatanya mu miryango muri ibi bihe, cyane ziganje mu byamamare. Kuri Iyanya, abona ko abanya-Nigeria bagakwiye kwigira ku mirongo yasenyutse, bo bakubaka neza.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'itangazamakuru, akaba yagaragaje ko gushinga urugo ari byiza cyane, kandi agaragaza ko kuba hari abashinze urugo bikanga, bitaba bivuze ko ubwo nawe nurushinga bitazaguhira.

Umuhanzi Iyanya aragaraza ko gushinga urugo ari byiza cyane
Ati " Nizera ko gushinga urugo ari byiza cyane. Tugomba kwigira ku miryango yananiwe tukayisiga inyuma. Ntabwo twafata imiryango mibi ngo ari yo igena intumbero yawe kubyo gushinga urugo. Witekereza ko umuryango mubi ubona, wasobanura ko nawe uzagira umuryango mubi."
Yunzemo ati " Nizera ko niba warabonye umuntu ugukunda, kandi ukaba ushaka gushinga urugo, ari byiza cyane. Ndabizi neza ko hari abantu bazashimishwa no gushinga urugo, bataje ku kubera umuzigo. Kandi abantu bishimiye urugo, ntabwo ari abirirwa bapositinga kuri Instagram."

Iyanya aragaraza ko umuryango mwiza atari uwirirwa upostinga ku mbuga nkoranyambaga
Iyanya, akaba yakomeje avuga ko niba ugiye gushinga urugo ugomba kumenya icyo ushaka, ukamenya niba urugo rwawe rutazaba urwo ku mbuga nkoranyambaga, kuko ngo usanga bamwe imiryango yabo iri kuri izo mbuga, mu gihe agaragaza ko imiryango yishimye atari iyo kuri izo mbuga nkoranyambaga.
