Isomo yakuye mu rukundo rwe na Juno, impamvu atitwara nk'abakobwa -Ariel Wayz yavuze

Isomo yakuye mu rukundo rwe na Juno, impamvu atitwara nk'abakobwa -Ariel Wayz yavuze

 Nov 22, 2024 - 09:38

Umuhanzikazi Ariel Wayz yahishuye amwe mu masomo yakuye mu rukundo rwe na Juno Kizigenza rutamaze kabiri, akomoza no ku mpamvu akenshi usanga afite imyitwarire nk'iy'abahungu cyane cyane mu myambarire ye.

Ariel Wayz na Juno Kizigenza ni bamwe mu byamamare mu Rwanda byabashije gukundana, ndetse bakabyaza umusaruro urukundo rwabo nubwo rutarambye.

Wayz na Juno batangiye kuvugwa mu rukundo ahagana muri Kamena 2021, baza gushwana mu Ukuboza 2021 nyuma y'amezi atandatu gusa.

Icyakora uru rukundo rwabo nta na rimwe rwigeze ruvugwaho rumwe n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, aho wasangaga bavuga ko ari urwo bihimbiye kugira ngo bavugwe cyane dore ko banabibyaje umusaruro ubwo bakoraga indirimbo 'Away' igakundwa cyane.

Nyuma y'uko batandukanye, bakomeje kujya bashyira hanze amafoto bari kumwe, bigateza impagarara abantu bavuga ko baba bongeye gusubirana gusa bo ntibahwemaga kuvuga ko ari ubucuti busanzwe.

Aganira na B&B, Ariel Wayz yavuze ko mu rukundo rwe na Juno yakuyemo isomo ryo kumenya guhisha ubuzima bwe bwite by'umwihariko urukundo, akamenya igihe cya nyacyo cyo kubitangaza cyangwa se akaba yanabyigumanira.

Ati "Ikintu cya mbere nakuyemo ni ukumenya uwo uri we. Ikindi nigiyemo ni uguhisha abantu kuko turi abahanzi turi ahantu hose, rero iyo wigiriye mu rukundo, iyo bigiye hariya (ku mbuga nkoranyambaga) nta kabuza ntihabura ukuntu bipfa rwose.

"Ikintu nize ni ukugira ubuzima bwite nkamenya igihe cyo gutangaza ibintu cyangwa se nkabyigumanira. Mbona abantu benshi bagira amahoro iyo babyigumaniye."

Yakomeje avuga ko hari ubwo ukundana n'umuntu utaramenyereye iby'imbuga nkoranyambaga, abantu bagatangira kumuvugaho bamusebya akabona atazabishobora agahitamo kubivamo mu gatandukana mutyo nta kindi mupfuye.

Ariel Wayz yavuze ko mu rukundo rwe na Juno yigiyemo kugira ubuzima bwite ibanga 

Muri iki kiganiro kandi, Wayz yahishuye impamvu usanga atitwara nk'abakobwa ngo yitere ibirungo by'ubwiza cyangwa se ngo yambare utwenda tugufi dukurura igitsina gabo.

Yavuze ko we yisanze ariko ameze kuko aba yumva kwambara imyenda minini cyane imeze nk'iy'abahungu, aba yumva ari byo bimuha amahoro akumva atuje.

Ati "Niko nisanze pe! Niko bimeze, nibyo bimpa amahoro n'umutuzo nkumva rwose ntekanye."

Yakomeje avuga ko ku bijyanye no kwisiga ibirungo by'ubwiza, aba abona ari ibintu bigoye byamufata umwanya, ndetse iyo ko bimugora cyane iyo atekereje uburyo abantu batabimumenyereyeho bazamubona.

Icyakora avuga ko ashobora kubyisiga igihe gusa ari impamvu z'akazi, nabwo ariko akagira igipimo atagomba kurenza.

Ati "Numva ari akazi kenshi. Ku mpamvu z'akazi bibaho ariko mu buzima busanzwe biragoye ko wambona rwose."

Wayz ashimangira ko kwiyitaho atari ukwitera ibirungo by'ubwiza gusa, ndetse ntabwo ari ngombwa cyane kuko hari ubundi buryo wakwita ku ruhu rwawe kandi ugasa neza.

Wayz yavuze ko kwambara nk'abahungu ari byo bimuha amahoro