Ish Kevin yavuze impamvu atarishyiraho tatuwaje nk’ibindi byamamare

Ish Kevin yavuze impamvu atarishyiraho tatuwaje nk’ibindi byamamare

 Sep 21, 2024 - 17:47

Mu gihe usanga muri iki gihe abantu babaye ibyamamare abenshi bahita batangira gushyira tatuwaje (tatoo) ku mibiri yabo, umuraperi Ish Kevin yahishuye impamvu atarazishyiraho, akomoza no ku mugabo wagaragaye mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka bivugwa ko ari papa we umubyara.

Ni ikintu gisigaye gitangaje kuba wabona umuntu w’icyamamare cyane cyane umuntu w’umuhanzi adafite tatuwaje ku mubiri we bitewe n’uko biri kugenda biba nk’umuco.

Icyakora kuri Ish Kevin we siko bimeze kuko kuva yakwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga, ntarishyiraho tatuwaje ndetse avuga ko nta gahunda ya vuba aragira yo kuyishyiraho.

Ish Kevin yagaragaje ko nta tatuwaje arashyira ku mubiri we

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yavuze ko tatuwaje ari ikintu akunda kuko atari mbi, gusa kuba atarazishyiraho ni uko hari ahantu yifuza kubanza kugera mu buzima bwe mu bijyanye n’uburyo bw’amafaranga n’umwuga we wo kuririmba akabona gutangira kuba nawe yazishyiraho.

Yavuze ko kandi bitewe n’umuryango yavukiyemo akanawukuriramo, asanga aramutse azishyizeho ari ibintu batakwishimira kuko batangira kuvuga ko ari itabi n’urumogi biri kubimukoresha kandi agomba gutuma ababyeyi be bishima uko byagenda kose, ari nayo mpamvu nyamukuru ituma atarazishyiraho.

Ati “Ndazikunda ntabwo ari ikintu kibi, ariko mfite intego nihaye y’ahantu ngomba kugera mu buzima bwange akaba aribwo numva ko nzazishyiraho, kuko ubu nshobora kuzishyiraho bagatangira kuvuga ngo ni itabi n’urumogi… Umuryango mbamo n’aho navutse tatuwaje ntabwo bazishimira.”

Yavuze ku mugabo byavuzwe ko ari Papa we umubyara

Muri Kamena 2024 nibwo mu Karere ka Huye habaye amarushanwa yo gusiganwa mu modoka, abantu baza gutungurwa no kubonamo umugabo byavugwaga ko ari Papa wa Ish Kevin nawe ari mu bari bahatanyemo.

Ish Kevin yahishuye ko uriya mugabo avukana na Papa we wa nyawe ariko amufata nka Papa we kuko ari we wamureze kuva akiri umwana muto, ariko ntabwo ari we umubyara kuko Papa we wamubyaye atuye i Nairobi muri Kenya.

Ish Kevin yahishuye ko uyu mugabo babonye avukana na Papa we, ariko ni we wamureze kuva akiri muto.