Intare zongeye kuzamura intugu zombi zizunguza umutwe

Intare zongeye kuzamura intugu zombi zizunguza umutwe

 Apr 19, 2023 - 09:16

Mu gihe abenshi bakekaga ko ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC cyakemutse bakaba bagomba kurangiriza ibyabo mu kibuga, Intare FC yatangarije FERWAFA ko itarakina uwo mukino.

Ku isaha ya saa 15:00 kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Bugesera nibwo umukino wo kwishyura muri kimwe cya kane mu gikombe cy'amahoro wagombaga guhura Rayon Sports na Intare FC wari kuba utangiye.

Uyu mukino watinze gukinirwa igihe bitewe n'ibibazo byavutse bwa mbere ubwo umukino wasubikwaga, Rayon Sports ikikura mu irushanwa ariko ikaza kugaruka bitakiriwe neza n'Intare FC.

Kuri ubu benshi bari bazi ko ibibazo byakemutse kulo hari hanaciyeho ibyumweru bisaga bitatu kandi aya makipe yombi abizi ko arakina kuri uyu munsi ndetse nta n'imwe yari yaratangaje ko itemeye icyo cyemezo cyafashwe.

Ubwo Rayon Sports yageraga ku kibuga yakoze imyitozo yo kwishyushya ndetse igihe kigeze ijya mu kibuga, ariko Intare FC ntiyigeze igera hafi aho. Ibi byatumye abasifuzi banzura ko Intare FC itewe mpaga, Rayon Sports ikaba yakomeje muri kimwe cya kabiri ku giteranyo cy'ibitego 5-1.

Ubwo muri iyo minota nibwo hahise hagaragara ibaruwa Intare FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko idakina uyu mukino, bitewe n'impamvu zitandukanye yashyize muri iyi baruwa ziganjemo gufata ibyemezo bidahwitse kwa FERWAFA no kwirengagiza amategeko nkana.

Ubu abakunzi ba ruhago mu Rwanda babiteze amaso ngo barebe niba koko birarangira iyi mpaga yatewe Intare FC igumyeho, kuko na Rayon Sports byigeze gutangazwa ko yayitewe ariko ikurwaho.

Intare FC yanze gukina iterwa mpaga

Ibaruwa Intare FC yandikiye FERWAFA