Mu isi ya rap, rimwe na rimwe abahanzi bashora kugirana makimbirane yateguwe hagamijwe kwidagadura aho kuba inzangano nyazo. Iyi ishobora kuba ari na yo mpamvu nyamukuru ku makimbirane hagati y’ibifi binini mu muziki: Childish Gambino na Drake.
Drake yasubije Childish Gambino wiyemereye ko indirimbo ye yari igamije gupfobya Drake
Biragenda bigaragara neza ko aba bahanzi bombi bari mu rwenya, bigatuma abafana bibaza aho bazagarukira muri ubu bukeba butagamije urwango.
Amezi make ashize, Donald Glover, uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Childish Gambino kandi wamamaye kubera impano zitandukanye nk'umukinnyi wa firime, director, producer, n'umwanditsi, yemeye ko indirimbo ye yo muri 2018 “This Is America” yibasira Drake.
Ku rundi ruhande, Drake yananiwe gutuza, maze, aramusubiza, ubwo yari mu ijoro ryo gufungura It’s All A Blur Tour, aho yavuze ko iyi ndirimbo nta kigenda cyayo, uretse kuyikabiririza.
Muri iki gitaramo yagaragaje amagambo agira ati: "Indirimbo yakabirijwe ikagirwa igitangaza cyane kandi ikegukana ibihembo idakwiye “This is America” mu ntangiriro yakozwe igamije kwibasira Drake."
Nta gushidikanya, Drake na Donald bombi bishimiye gukinisha itangazamakuru, bifuza cyane inkuru nk'izi. Birigaragaza ko ibikomeje kuba byose ari ibikorwa byubatswe neza byateguwe kugira ngo abakunzi babo bakomeze kunezerwa.
Drake yavuze ko indirimbo "This Is America" ya Childish abantu bayikabirije, bakayiha n'ibyo idakwiye
Mu gihe aya makimbirane akomeje gufata indi ntera, abafana bategerezanyije amatsiko y’ikizakuriraho gikozwe n’umwe muri aba bahanzi kabuhariwe, bafite amatsiko yo kumenya aho amakimbirane yabo azagarukira.
