Intambara ikomeje gukaza umurego mu muryango wa Kardashians

Intambara ikomeje gukaza umurego mu muryango wa Kardashians

 Jun 25, 2023 - 12:02

Nyuma yuko Kim Kardashian atangiye gukorana n'inzu y'imideri yo mu Butariyani, Dolce & Gabbana, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Kim Kardashian na mukuru we Kourtney.

Ibisigisigi by’imurikamideri rya Dolce & Gabbana, biracyakomeje. Mu gice giheruka cya “The Kardashians”, Kim Kardashian ntiyigeze yifata kuko ubwo yikomaga mushiki we Kourtney Kardashian ko adashyigikiye ubufatanye bwe n’iyi nzu y’imideri, muri iki gihe harimo kuvugwa umwuka mubi muri uyu muryango, umwe mu miryango y’ibyamamare ku isi.

Kourtney Kardashian arashinja murumuna we Kim Kardashian kumwigana

Nyuma yo kwerekana imideri, Kim na bagenzi be, barimo nyina Kris Jenner, mushiki we Khloé Kardashian, hamwe n’ikipe yose ya Dolce & Gabbana, berekeje mu birori byo kwizihiza uko byagenze. Ariko umwuka wahise uba mubi ubwo Kim yamenyaga ko Kourtney yamurakariye cyane kubera ko yafatanije n’iki kirango nyuma y’amezi make ubukwe bwe na Travis Barker, na bwo bwari bwarateguwe na Dolce & Gabbana.

Icyo gihe Kim yaragize ati: “Yavuze ko ngerageza kumwigana.” “Ariko buri gihe aba ashakisha uburyo bwo gukurura inzangano. Agira inzangano.”

Khloé, na we wari kuri  ayo meza, na we yafashe ijambo, agaragaza urujijo ku burakari bwa Kourtney. Uyu mugore w’imyaka 38 yagize ati: “Sinzi aho biva.” “Ariko ni byiza. Reka yigire uko ashaka, ntimubyiteho, kandi twikomereze. Ntabwo tugirira ishyari umuryango wacu.”

Nubwo hari impagarara, Kris yakomeje kwigirira icyizere,  avuga ko yemera ko abakobwa be amaherezo bazakemura ibyo batumvikanaho. Uyu mukecuru yagize ati:” Kim na Kourtney, nta kiza cyangwa ikibi kiri kuri bo.” “Bizagenda neza. Nzi abakobwa banjye, kandi barakundana cyane.”

Kim Kardashian avuga ko Kourtney aba ashaka inzira zoze zo gukurura inzangano 

Khloé yatangaje kandi ko inshuti za Kourtney zakongeje umuriro, zimubwira uko ibintu bidasanzwe. Kim, adaciye ku ruhande, yaramusubije ati: “Yakomeje avuga ngo muri inshuti ze, ariko nta nshuti afite, none na Travis? “

Nubwo Kim avuga ko yitaye ku guhitamo imyambaro muri iki gitaramo nta kindi yitayeho, Kourtney yamushinje ko yakoresheje umwenda yari yambaye mu cyumweru cy’ubukwe bwe, agahindura ibara gusa.