Inkwano irarikora! Nyina wa Zuchu yateye utwatsi ibya Diamond Platnumz n'umukobwa we

Inkwano irarikora! Nyina wa Zuchu yateye utwatsi ibya Diamond Platnumz n'umukobwa we

 Oct 17, 2023 - 19:11

Umuhanzikazi Khadija Kopa, akaba na nyina w'umukunzi wa Diamond Platnumz, Zuchu, yigaramye umubano w'umukobwa we n'uyu muhanzi, asaba abafite ubushake bwo gukwa ko bakihutana inkwano zabo.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, Khadija Kopa, akaba n'umubyeyi  w'umuhanzikazi Zuchu, yagize icyo avuga ku makuru y'imibanire y’umukobwa we n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Khadija yavuze ko atemera urukundo rw'umukobwa we na Diamond Platnumz

Aganira na Wasafi Media, Khadija yasobanuye ko Diamond Platnumz atujuje ibisabwa n'umuco kugira ngo afatwe nk’umugabo wa Zuchu. Khadija yashimangiye ko akurikije umuco wabo, umuntu bifatwa ku mugaragaro ko akundana n’umugore nyuma yo gukurikiza imigenzo imwe n’imwe, cyane cyane gutanga inkwano.

Yagaragaje ko kugeza ubu, Diamond Platnumz atanyuze muri iyo migenzo gakondo kugira ngo yemeze umubano we na Zuchu. 

Khadija ati: “Umubano wabo ntawo nzi. Umubano twe nka bantu bakuru twemera, ni igihe umusore yakurikije umuco agakwa umukobwa akunda.”

Khadija ko avuga ko umubano w'umusore n'umukobwa wemerwa n'ababyeyi ari uko hatanzwe inkwano

Nubwo hari byinshi bivugwa ndetse n’ibitangazamakuru bikaba bivuga cyane ku mubano wa Zuchu na Diamond Platnumz, Khadija yasobanuye ko akurikije umuco, umubano wabo utazwi.

Yanasabye abasore babyifuza  kubaza Zuchu mu buryo butaziguye, yemeza ko nk’umubyeyi, nta mugisha yahaye umubano wabo.

Yagize ati: “Nge sinzi urwo rukundo. Uruzi mumubaze. Icyo nzi no uko atarakobwa, bityo nta kibazo gihari”.

Khadija yakomeje ashishikariza abandi bagabo bashobora kuba bifuza umukobwa we,  kuzana inkwano zabo kuko kugeza ubu atarafatwa. 

Zuchu yari aherutse kwemeza umubano we na Diamond Platnumz

Yagize ati: “Umuntu wese ufite ubushobozi bwe yaza. Uko yaba ameze kose. Simba(Diamond Platnumz) ntaramushaka, yewe ntaranazana inkwano, bivuze ko atari umugabo we. Rero umuntu uwo ari we wese ahawe ikaze.”

Khadija akuriye inzira ku murima Diamond Platnumz, mu gihe mu cyumweru gishize umukobwa we Zuchu, yari aherutse kwemeza umubano we n’uyu muhanzi, ndetse ko atafuhira bekeba be bamubankiririje barimo Hamisa Mobetto, Zari, na Tanasha Donna.