Inkuru ya Greenwood i Manchester yashyizweho akadomo

Inkuru ya Greenwood i Manchester yashyizweho akadomo

 Aug 21, 2023 - 13:06

Nyuma y'amezi 18 Mason Greenwood adakina agiye gutandukana na Manchester United yamureze.

Manchester United yemeje ko igiye gutandukana n'umwongereza Mason Greenwood, ukaba ari umwanzuro wafashwe nyuma y'ibiganiro byahuje impande zombi.

Muri Gashyantare 2023 nibwo ubushinjacyaha bwatangaje ko ibirego byaregwaga Mason Greenwood byo guhohotera uwari umukunzi we bikuweho, abakunzi b'uyu musore batekereza ko ashobora kugaruka mu kibuga.

Gusa icyo gihe Manchester United yahise itangaza ko nayo igiye kwikorera iperereza kuri uyu musore utarigeze uyikinira kuva muri Gashyantare 2022 ubwo yafatwaga, ariko benshi bakibaza igihe rizarangirira ntibabonye igisubizo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya Manchester United yasohoye itangazo ryemeza ko hafashwe icyemezo gutandukana na Greenwood nyuma y'ibiganiro byahuje impande zombi, ndetse na Mason Greenwood arabyemeza.

Uyu musore w'imyaka 21 uherutse kwibaruka n'umukunzi we ari nawe yashinjwe guhohotera, ni umwe mu bakinnyi bakuriye mu makipe y'abato ya Manchester United kuko yahageze afite imyaka irindwi yonyine.

Greenwood na Manchester United bemeranyije gutandukana