Inkuru ivuga ko Kanye West agiye kubaka umujyi we bwite ikomeje guca ibintu

Inkuru ivuga ko Kanye West agiye kubaka umujyi we bwite ikomeje guca ibintu

 Dec 21, 2023 - 15:36

Nyuma yo kurikoroza mu mwaka ushize bivugwa ko agiye kubaka umujyi we muri Amerika, Kanye West yongeye kuvugisha benshi, nyuma y'inkuru zakwirakwiye zivuga ko uyu muraperi ariko kwitegura kubaka umujyi we bwite, gusa noneho hanze ya Amerika.

Umuraperi Kanye we yongeye gutangaza benshi, nyuma yuko bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 45 udakunze kuvugwaho rumwe agiye kubaka umujyi we mu Burasirazuba bwo Hagati, umujyi ngo uzaba ari munini kurusha Paris umurwa mukuru wa France.

Kanye West ngo agiye kubaka umujyi we bwite

Aya makuru yatangiye gukwirakwira ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, nyuma yuko ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, hagaragaye post yashyizwe kuri konte yitwa UnreleasedYe, post yasaga n’itangazo rishaka abakozi bo kujya kubaka uwo mujyi.

Si ubwa mbere Kanye West avugwaho gushaka kubaka umujyi we, kuko no mu mwaka ushize byigeze kuvugwa ko yifuza gufata agace kamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akakubakamo umujyi we.

Iyi nkuru ije nyuma y’umunsi umwe gusa, hagiye hanze indi nkuru ivuga ko urusengero rwe ruri i Los Angeles rwo rusa n’irutakinjirmo umuyoboke n’umwe.

Imirimo yo gushaka abakozi bo kubaka uyu mujyi irarimbanyije 

Tubibutse ko Kanye West yaguze uru rusengero muri Werurwe uyu mwaka aruguze akayabo ka miliyoni 1.5 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari imwe n’igice mu manyarwanda, ariko ngo nyuma y'amezi make ashize yibereye i Burayi, ubu urwo rusengero ahazaza harwo hari mu kkirere ngo cyane ko mu mafoto yagaragaye muri iyo nkuru amadirishya n’imiryango y’uru rusengero yari yaratonze imirayi yarubatsweho n’ibitagangurirwa nk’idaheruka gukingurwa.