Urubuga rwa Spotify rwatangaje ko indirimbo ‘Champion Sound’ y’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido afatanyije n'umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Focalistic, ko ari yo ndirimbo ikoze mu njyana ya Amapiano yumviswe n’abantu benshi kuri urwo rubuga mu mu myaka icumi iyo njyana imaze.
Indirimbo "Champion Sound" ni yo ndirimbo yo mu njyana ya Amapiano yumvise kurisha izindi kuri Spotify
Nk’uko urubuga rwa All Africa.com rubitangaza, Spotify ayo makuru yayatangarije mu gitaramo cy’umunsi w’urubyiruko muri Afurika y’Epfo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 10 iyi njyana imaze.
Twabibutsa ko iyi ndirimbo yasohotse mu 2021 ari yo ndirimbo yonyine yo mu njyana ya Amapiano iri kuri album ya Davido yise “Timeless” binatuma yigarurira imitima ya benshi muri Afurika y’Epfo.
